Amatora ya Komite nyobozi ya FERWACY

Nyuma y’ukwegura kwa komite nyobozi ya FERWACY, inama yahuje abayobozi b’amakipe (clubs) yemeje abagize komisiyo y’amatora ndetse inemeza ingengabihe y’amatora ya komite nyobozi nshya.
Ayo matora akazabera mu nteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 22 Ukuboza 2019 hagatorerwa imyanya ya Perezida, Visi Perezida wa Mbere n’uwa Kabiri, Umunyamabanga mukuru, Umubitsi n’abajyanama batatu
Gutanga kandidature byatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza kugeza tariki ya 15 Ukuboza 2019.
Iyi Komisiyo y’amatora iyobowe na Rwanyange Rene Anthere, Sempoma Felix nka Visi Perezida naho Kayirebwa Liliane ni umwanditsi.
Muri Werurwe 2018 nibwo hari habaye amatora y’abagize Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ifite manda y’imyaka ine.
Amabwiriza y’amatora y’abagize komite nyobozi y’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda