Skip over navigation

Komite nyobozi yanogeje gahunda y’ibikorwa remezo n’inyandiko ngenga mikorere

Kuva kuwa Kane kugera kuwa Gatandatu, abagize Komite Nyobozi ya FERWACY bari mu mwiherero i Musanze
Kuva kuwa Kane kugera kuwa Gatandatu, abagize Komite Nyobozi ya FERWACY bari mu mwiherero i Musanze

Komite nyobozi ya FERWACY yasoje umwiherero w’iminsi itatu waberaga i Musanze wari ugamije gusobanukirwa n’ imiterere n’imikorere y’iri shyirahamwe, kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2019, kwemeza gahunda y’ibikorwa (action plan) bya 2020 no kunoza inyandiko ngenga mikorere (Procedures Manual).

Muri gahunda y’ibikorwa biteganyijwe haganiriwe ku gushyiraho inzego z’ishyirahamwe, gushaka impano, gukomeza ubushobozi bw’amakipe, ibikorwa remezo, gutangiza gahunda y’amasiganwa y’abatarabigize umwuga (Cycling for All) no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare (cyclo tourism).

Ku bijyanye n’inyandiko ngenga mikorere, hizwe kandi hemezwa inyandiko ikubiyemo ibigendanye n’icungwa ry’umutungo, imicungire y’abakozi no gutanga amasoko.

JPEG - 48.2 kb
Muri uyu mwiherero haganiriwe ku bikorwa biteganyijwe mu 2020 n’ibyagezweho mu 2019
JPEG - 56.2 kb
Hanogejwe inyandiko ngena mikorere, gutangwa amasoko, icungwa ry’umutungo n’abakozi

Abagize Komite Nyobozi ya FERWACY bagiranye ikiganiro na Perezida wa Komite Olempike Amb. Munyabagisha, aho yabasobanuye ubufasha batanga, imikoranire n’amarushanwa yo kwitabira arimo imikino olempike y’i Tokyo muri 2020, imikino nyafurika y’urubyiruko 2021 izabera Maseru, Anoca 2021 izabera mu Misiri, imikino ya Commonwealth ya 2022 izabera mu Bwongereza, All Africa Games y’i Accra mu 2023, imikino olemike y’urubyiruko izabera i Dakar mu 2022 na Jeux de la Francophonie.

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero, habayeho ubusabane bw’abagize komite nyobozi ya FERWACY n’abakinnyi bari mu mwiherero bitegura La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda bifurizanya umwaka mushya muhire, ubu busabane bwitabiriwe kandi Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney w’Intara y’Amajyaruguru na Amb. Munyabagisha Valens wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Official FERWACY Partners

top