Skip over navigation

Manizabayo, Ingabire Diane na Niringiyimana begukanye isiganwa rya Kigali – Gicumbi

Manizabayo Eric wegukanye umwanya wa gatatu mu gace ka kane ka Tour du Rwanda 2021 niwe wabaye uwa mbere mu isiganwa ryahagurutse i Kigali risoreza i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo naho Ingabire Diane yongera kuba uwa mbere mu bagore mu gihe Niringiyimana Richard yabaye uwa mbere mu ngimbi.

Abagabo bakuru 51, ingimbi 21 n’abagore 16 ni bo bitabiriye iri siganwa ryabaye irya kabiri riteguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare muri ibi bihe bya COVID-19 nyuma y’iryitiriwe "Gukunda Igihugu" ryabaye mu mpera z’Ukwakira.

Manizabayo Eric yari yabanje kugendera hamwe n’abandi barimo Mugisha Moïse wa ProTouch wabaye uwa kabiri nubwo yatobokesheje ipine inshuro ebyiri mu gihe uwa gatatu yabaye Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs.

Ni isiganwa rya kabiri ry’imbere mu gihugu mu cyiciro cy’abakuru, Manizabayo Eric atwaye nyuma y’iryo mu Kwakira 2018 yatwaye ryari ryahagurutse Musanze risorezwa i Rubavu.

Mu bagore bahagurikiye i Kagugu, bakoze intera ya km 60, Ingabire Diane wa Benediction Club wari watsinze n’isiganwa ryo gukunda gihugu akurikirwa na bagenzi be bakinana Tuyishimire Jacqueline na Mukashema Josiane.

Mu ngimbi, iki cyiciro kitari cyakinnye ukwacyo mu isiganwa ryo gukunda igihugu bo bahagurukiye mu Kabuga ka Nyarutarama, Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs nyuma ya gukoresha amasaha abiri, iminota 19 n’amasegonda arindwi ku ntera y’ibilometero 71 yegukana isiganwa atsinze Iradukunda Valens wa Twin Lakes na Uwimana Emmanuel.

Irindi siganwa ry’imbere mu gihugu ritaganyijwe tariki ya 11 Ukuboza 2021 bazatangirira mu Bugesera ku Ruhuha basoreze Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y'imyaka 3, Manizabayo Eric yegukanye isiganwa mu cyiciro cy'abakuru
Nyuma y’imyaka 3, Manizabayo Eric yegukanye isiganwa mu cyiciro cy’abakuru
Ingabire Diane wari wegukanye isiganwa ryo gukunda igihugu yanatwaye irya Kigali - Gicumbi
Ingabire Diane wari wegukanye isiganwa ryo gukunda igihugu yanatwaye irya Kigali - Gicumbi
Niringiyimana Rachid ukinira Les Amis Sportifs wabaye uwa mbere mu ngimbi
Niringiyimana Rachid ukinira Les Amis Sportifs wabaye uwa mbere mu ngimbi

Batatu ba mbere muri buri cyiciro mu isiganwa rya Kigali – Gicumbi

Ingimbi, 71Km (30,6 Km/h)

  1. Niringiyimana Richard (Les Amis Sportifs) 2h19’07"
  2. Iradukunda Valens (Twins Lake Cycling Academy) +02"
  3. Uwimana Emmanuel ( Musanze Cycling Club) +24"

Abagore : 60 Km (30,7 Km)

  1. Ingabire Diane (Benediction Club) 1h57’00
  2. Tuyishime Jacqueline (Benediction Club) +4’02"
  3. Mukashema Josiane (Benediction Club) +4’02"

Abagabo 93km (40km/h)

  1. Manizabayo Eric (Benediction Ignite) 2h18’32"
  2. Mugisha Moise (Pro Touch) +1’46"
  3. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs) +3’03"

Official FERWACY Partners

top