Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy Team niwe wegukanye Muhanga Circuit, isiganwa rya gatandatu rya Rwanda Cycling Cup 2019, ibihembo byose byataha i Rubavu mu gihe hasigaye amasiganwa abiri ngo basoze aya masiganwa icyenda yatangiye muri Nyakanga 2019.
Nta Mugisha Samuel watwaye isiganwa ryaherukaga, Criterium Byemayire Lambert, wari uhari kuko ari muri Tour du Faso ariko abakinnyi 42 barimo n’abavuye i Goma muri Goma Cycling Club nibo bakinnye mu cyiciro cy’abakuru.
Abakinnyi bagombaga gusiganwa isaha noneho bakamenyeshwa ko hasigaye kuzenguruka 2 intera ya km 2.7 bakinaga.
Ubwo bari bamaze kuzenguruka bwa kabiri, abakinnyi batatu barimo Uhiriwe Byiza Renus (Benediction Excel Energy Team) n’Uwiduhaye (Nyabihu Cycling Team) bavuye mu gikundi batangira kugenda bonyine (breakaway) gusa bazenguruka za nshuro ebyiri za nyuma, Uhiriwe Byiza Renus yasize Uwiduhaye atwara isiganwa rya mbere mu cyiciro cy’abakuru (Men Elite) aho yakoresheje 1h10’55" ku ntera ya Km 48.6 asiga Uwiduhaye amasegonda 5.
Byiza yavuze ko iri siganwa ribafashije kwitegura aho Benediction Excel Energy Team igiye kwitabira Tour du Senegal.
Mu bagore, Ingabire Diane yatsinze isiganwa rya kabiri yikurikiranya, yakoresheje 1h08’10" ku ntera ya Km 40.5 akurikirwa na Nyirarukundo Claudette nawe ukinira Benediction.
Ingabire yemeje ko gusiga Nzayisenga bazenguruka bwa nyuma byamufashije gusoza neza nta gitutu cyane ko metero za nyuma zasaga n’izegutse.
Mu ngimbi byasabye guhatana ku murongo (sprint), Nzayikorera Emmanuel atsinda Muhawenimana Jean d’Amour bakoresheje 1h06’40" ku ntera ya Km 45.9.
Nzayikorera yashimiye cyane nyirarume Munyaneza Didier uri kumufasha kwinjira muri uyu mukino aho yamuguriye n’igare, intego akaba ari ukureba niba yabona indi ntsinzi mbere y’uko Rwanda Cycling Cup isozwa.
Rwanda Cycling Cup iterwa inkunga na Cogebanque aho bashishikarije Abanyamuhanga ko bashobora guhabwa inguzanyo ku mushahara wabo inshuro 15 " Gisubizo Loan Express" na Skol Rwanda nabo basusurutsa abatuye uyu mujyi muri “Live Laugh Lager.”
Aya masiganwa azakomeza tariki ya 23 Ugushyingo 2019 bazenguruka i Musanze basoze tariki ya 7 Ukuboza 2019 i Kigali.
Uko abakinnyi bakurikiranye
Umuhango wo gutanga ibihembo
Muhanga Circuit mu mashusho (Video)