Skip over navigation

Muhanga irakira Rwanda Cycling Cup ku nshuro ya kane

Kuri uyu wa Gatandatu, Umujyi wa Muhanga urakira ku nshuro ya kane isiganwa rya Rwanda Cycling Cup
Kuri uyu wa Gatandatu, Umujyi wa Muhanga urakira ku nshuro ya kane isiganwa rya Rwanda Cycling Cup

Nyuma yo kwakira isiganwa rya Rwanda Cycling Cup mu 2016 na kabiri mu 2018, Abanyamuhanga barakurikirana isiganwa ry’amagare kuri uyu wa Gatandatu aho bazenguruka Km 3,3 muri uyu mujyi.

Ni isiganwa rizakinwa mu byiciro bibiri, ingimbi n’abari n’abategarugori bazatangira saa 9:30 naho abatarengeje imyaka 23 n’abakuru bo batangire 11h.

Bazasiganwa ku ntera ya Km 3,3 bazenguruka mu mujyi wa Muhanga uwa mbere amenyekane nyuma y’isaha. Ni inshuro ya kabiri hagiye gukinwa ubu bwoko bw’isiganwa rimara isaha kuko bwakoreshejwe i Rwamagana ubwo Mugisha Moise yatsindaga Rwamagana Circuit.

JPEG - 255.9 kb
Gasore Hategeka yegukanye Central Challenge mu 2016 bava i Kayonza

Mugisha Samuel watwaye Criterium Byemayire Lambert iheruka, Mugisha Moise (Rwamagana Circuit) na Munyaneza Didier (Kivu Race) ni amwe mu mazina akomeye (kuko batsinze nibura isiganwa) atazakina Muhanga Circuit kuko bari gukina Tour du Faso.

Rwanda Cycling Cup iri kuba ku nshuro ya gatanu itegurwa na FERWACY igaterwa inkunga na Cogebanque na Skol Rwanda.

Ni ku nshuro ya kane, Rwanda Cycling Cup igiye gusorezwa i Muhanga kuko mu 2018 Uwizeyimana Bonaventure yahatsindiye bahagurutse i Kayonza, Nzayisenga Valentine mu bari n’abategarugori na Muhoza Eric mu ngimbi baba aba mbere mu bindi byiciro.

JPEG - 138.6 kb
Mu 2018 Byukusenge Patrick yabaye uwa mbere i Muhanga bahagurutse i Musanze

Mu 2018 Byukusenge Patrick yatsindiye i Muhanga bahagurutse i Musanze nyuma yo guhatana muri Km za nyuma na Twizerane Mathieu, Habimana Jean Eric mu ngimbi na Mukashema Josiane mu bagore baratsinda.

Mu 2016, Gasore Hategeka yari yabaye uwa mbere muri Central Challenge yahagurutse i Kayonza, Ingabire Beatha mu bagore na Manizabayo Eric mu ngimbi.

JPEG - 147.1 kb
Uwizeyimana Bonaventure mu 2018 yatwariye i Muhanga Farmers Circuit bavuye i Kayonza

Rwanda Cycling Cup 2019 mu bagabo

1. Northern Circuit: Uwizeyimana Bonaventure

2. Tour de Kigali: Nkurunziza Yves

3. Rwamagana Circuit: Mugisha Moise

4. Kivu Race: Munyaneza Didier

5. Criterium Byemayire Lambert: Mugisha Samuel

Official FERWACY Partners

top