Skip over navigation

Munyaneza Didier yatwaye agace ka nyuma, Uhiriwe Byiza Renus yegukana Rwanda Cycling Cup

Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup 2019
Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup 2019

Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy yatwaye isiganwa isiganwa rya nyuma ryavuye i Kigali rikatira i Rwamagana basoreza Kimironko maze Byiza Renus aba umukinnyi wa gatatu wa Benediction wegukanye Rwanda Cycling Cup.

Abasiganwa bagombaga gukora inzira ijya gusa nk’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda kuko bavuye i Kigali-Kimironko bakatira i Rwamagana basoreza munsi y’isoko rya Kimironko.

Isiganwa ryafashe icyerekezo ubwo mbere yo kuzamuka mu Kabuga ka Musha, Manizabayo Eric (Benediction Excel Energy) yavaga mu gikundi yewe aba uwa mbere gukatira i Rwamagana. Habimana Jean Eric (Fly Cycling Cup) yamushyikiriye ariko mbere yo kugera i Ntunga, igikundi kirabafata.

Munyaneza Didier (Benediction Excel Energy) na Gahemba Bernabe (Les Amis Sportifs) murumuna wa Areruya Joseph, basanze imbere Habimana Jean Eric gusa ubwo bazamukaga mbere yo kugera ku isoko rya Kimironko, Munyaneza azamura umuvuduko abo bajyanye barasigara.

Mu kuzenguruka kabiri, Munyaneza watwaye Tour du Senegal yatwaye isiganwa rya gatatu muri Rwanda Cycling Cup 2019 nk’umuhigo nyuma yo gutwara Kivu Race i Rubavu na Farmers Race i Musanze.

Munyeneza Didier yakoresheje 3h20’55”ku ntera ya Km 126,8 asiga Areruya Joseph amasegonda 57 wahagereye rimwe na Manizabayo Eric.

JPEG - 148.9 kb
Munyaneza Didier yishimira ko atwaye isiganwa rya gatatu muri Rwanda Cycling Cup 2019
JPEG - 192 kb
Munyaneza Didier yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 23 ku munsi usoza
JPEG - 201.5 kb
Munyaneza yaturikije champagne yishimira ko yatwaye isiganwa rya 3 nk’umuhigo muri Rwanda Cycling Cup 2019

Uhiriwe Byiza Renus wari ufite amanota meza, ari imbere ku rutonde rusange, yasoreje rimwe na Nsengiyumva Shemu wari umukurikiye mu manota, bahangana kugera ku murongo aba uwa 15 atwara Rwanda Cycling Cup yiyongera kuri Nsengimana Jean Bosco (2015), Gasore Hategeka (2016&2018) na Byukusenge Patrick (2017).

Mu ngimbi, Hategekimana Jean Bosco ukinira Les Amis Sportifs niwe wabaye uwa mbere kugera ku murongo akoresheje 3h07’16” ku ntera ya Km 113,4 akurikirwa na Kwizera Innocent wa Kigali Club wasizwe amasegonda 17. Hategekimana niwe wahise utwara Rwanda Cycling Cup.

JPEG - 205.4 kb
Hategekimana Jean Bosco ahembwa nk’uwa mbere mu ngimbi ku munsi usoza
JPEG - 187.7 kb
Hategekimana Jean Bosco yatwaye Rwanda Cycling Cup n’amanota 55

Mu bari n’abategarugori, Ingabire Diane (Benediction Club) niwe wihuse kurusha abandi ku ntera ya Km 100,6 aho yakoresheje 3h14’14” yasize isegonda rimwe Mukundente Genevive bakinana. Ingabire yahise atwara Rwanda Cycling Cup n’umuhigo wo gutwara amasiganwa ane.

JPEG - 196.4 kb
Ingabire Diane yatwaye isiganwa rya kane muri Rwanda Cycling Cup 2019
JPEG - 192.9 kb
Ingabire Daine yabaye uwa mbere muri Rwanda Cycling Cup 2019 afite amanota 64

Cogebanque na Skol ni abaterankunga ba Rwanda Cycling Cup kuva mu 2015 aho Skol inatera inkunga Fly Cycling Cup naho Cogebanque ikaba umuterankunga wa Les Amis Sportifs.

JPEG - 197.7 kb
Skol na Cogebanque bashimiwe uko bamaze imyaka itanu batera inkunga Rwanda Cycling Cup
JPEG - 195.3 kb
Ivan Wulffaert, umuyobozi wa SKOL Brewery Limited Rwanda na Iyamuremye Antoine, ushinzwe kumenykanisha ibikorwa muri Cogebanque
JPEG - 148.7 kb

Biteganyijwe ko Rwanda Cycling Cup 2020 izatangira muri Gashyantare igakoreshwa mu gutegura abakinnyi bazakina Tour du Rwanda izatangira tariki ya 23 Gashyantare 2020, ubu abakinnyi bari mu mwiherero i Musanze bategura La Tropicale Amisa Bongo muri Mutarama.

JPEG - 163.3 kb
Les Amis Sportifs yabaye ikipe ya mbere mu ngimbi
JPEG - 177.8 kb
Benediction Club yatwaye igihembo cy’ikipe nziza mu 2019 mu bari n’abategarugori
JPEG - 196 kb
Benediction Excel Energy ni yo kipe y’umwaka ya Rwanda Cycling Cup 2019

Abatuye Kimironko no mu nkengero bishimye mu gihe bategereje umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2020
Abatuye Kimironko no mu nkengero bishimye mu gihe bategereje umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2020

IFOTO Y’UMUNSI

JPEG - 142.9 kb
Ingabire Rehema (Bugesera Cycling Club) w’imyaka 11 yongeye gusiganwa muri Rwanda Cycling Cup
JPEG - 212.8 kb
Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda 2018 afasha Rehema kuminuka umusozi uzamuka munsi y’isoko rya Kimironko
JPEG - 173.9 kb
Team is Team
JPEG - 194 kb
Gahunda ni ukuzamurana hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda

UKO BAKURIKIRANYE KU MUNSI WA NYUMA WA RWANDA CYCLING CUP

PDF - 61.7 kb
Results: Rwanda Cycling Cup Final Race (Men Junior)
PDF - 60.2 kb
Results: Rwanda Cycling Cup Final Race (Women)
PDF - 61.9 kb
Results: Rwanda Cycling Cup Final Race (Men Elite)

AMANOTA YA RWANDA CYCLING CUP 2019

Excel - 13 kb
RCC 2019 General Classification Men Junior
Excel - 11.6 kb
RCC 2019 General Classification Women
Excel - 13.4 kb
RCC 2019 General Classification U23 & MEN ELITE

Official FERWACY Partners

top