Skip over navigation

Munyaneza Didier yatwaye Tour du Senegal 2019

Munyaneza Didier watwaye Tour du Senegal ashyikirizwa igihembo ari kumwe na Ambasaderi w
Munyaneza Didier watwaye Tour du Senegal ashyikirizwa igihembo ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Harebamungu Mathias

Nyuma yo kwambara umwenda w’umuhondo ku munsi wa kabiri wa Tour du Senegal, Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy yawugeranye i Dakar atwara iri siganwa rye rya mbere mpuzamahanga, irya kabiri ku ikipe ye.

Tour du Senegal ryari isiganwa rya kane Benediction Excel Energy yitabiriye nyuma ya Tour du Rwanda 2.1 yabaye muri Gashyantare 2019, Tour de Limpopo na Tour du Congo batwaye.

Munyaneza Didier wari wabaye uwa gatanu ku munsi wa mbere anganya ibihe na Lienert Thomas (Team Embrace The World) yakinanye neza na kapiteni we Byukusenge Patrick maze aba uwa gatatu bakurikiye Cully Ján Andrej (Dukla Banska Bystrica) wabasize 3’21" nabo basiga ababakurikiye barimo Lienert 3’28".

Munyaneza yavuze ko icyabafashije ari uko inzira bakoresheje ku munsi wa mbere ariyo bagarutsemo, biyemeza kugenda kare bakoresheje imbaraga zabo zose mu rwego rwo kwizigamira ibihe.

Ku munsi wa gatatu, Munyaneza Didier yatakaje amasegonda 17 kuri Lienert Thomas ; Nzafashwanayo Jean Claude yari yabaye uwa kane, Manizabayo Eric uwa 8 naho Munyaneza Didier aba uwa 11.

Team Embrace The World yatangije urugamba rwo kwambura Benediction Excel Energy umwenda w’umuhondo aho batwaye igihembo cy’umunsi wa kane Keller Hermann akurikirana na mugenzi we Lienert Thomas nubwo bahagereye rimwe na Munyaneza Didier wabaye uwa 15, aba babonye bonification aho Keller yari asigaye arushwa 3’01".

Benediction Excel Energy yagize umunsi mubi, umunsi wa gatanu ubwo Munyaneza Didier yabaga uwa 25 asizwe na Benedix Anton (Team Embrace The World) 2’36" wahagereye rimwe na mugenzi we Keller Hermann uri gusigwa na Munyenza amasegonda 21 gusa.

Munyaneza nta bihe yongeye gutakaza ku munsi wa gatandatu mbere y’uko bazenguruka mu murwa wa Senegal inshuro 10 hari intera ya Km 106 ku Cyumweru.

Imbere ya Amabasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Harebamungu Mathias n’Abanyarwanda baba muri Senegal bafatanyije n’abakinnyi n’umutoza wa Benediction Excel Energy kwishimira uyu mwenda w’umuhondo wa kabiri batwaye mu mwaka wabo wa mbere ibaye ikipe yemewe na UCI "UCI Continental Team".

Ni inshuro ya munani hakinwaga Tour du Senegal, Munyaneza Didier yiyongereye ku bandi Banyafurika batwaye iri siganwa barimo Jelloul Adil (2007) watwaye Tour du Rwanda 2009, Abanya Algeria Benyoucef Abdallah (2016) na Mansouri Islam (2017) n’Umunya Namibia Craven Dan mu 2018.

Official FERWACY Partners

top